Tariki yambere Ukwakira (01/Ukwakira/1990), niwo munsi inkotanyi zinjiye mu Rwanda mu rugamba rwo kubohora igihugu, bafite umugambi w’uko mu Rwanda haboneka amahoro, adashingiye ku bwoko bwari buhari.

Inkotanyi zinjiriye KAGITUMBA, urufaya rw’amasasu ruratangira, tariki 2/Ukwakira/Gen RWIGEMA yitaba Imana, igikuba kiracika ariko bakomeza urugamba kubw’intego bari bafite.

Bahuye n’urucantege rwinshi, ariko se n’iki twakwigira ku mateka yabo? Imyaka 30 irashize urugamba rutangiye, ese urugamba dufite ubu rumeze nk’urwo bari bafite?

Ni mu kurikire iki kiganiro aho turi guhuza imbaraga (motivation), urucantege bari bafite n’urugendo turimo ubu. Mu kiganiro twakoze twari kumwe n’umuyobozi wa ICARUS Ltd, Patrick BUYOYA MUGAMBI, akaba ar’urubyiruko , afite imyaka 30.

Ikiganiro muragisanga kuri: https://www.youtube.com/watch?v=DprSynBvwSI&t=170s

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *